Inkingo zigisha umubiri wawe kurwanya indwara.

Inkingo za COVID-19 ziha umubiri wawe amabwiriza yo kumeya uko koronavirusi imeze. Nuko umubiri wawe ugacagagura urukingo maze ukarusohora. Iyo wanduye virusi nyuma, umubiri wawe ushobora kuyimenya ugahita uhangana na yo ako kanya. Uba ufite ibyago bike byo kurwara kuko umubiri wawe uba witeguye.

Ntabwo ushobora kwandura COVID-19 biturutse ku ngingo.

Inkingo ntabwo ziba zirimo koronavirusi nzima, bityo rero ntizagutera indwara. Nyuma yo gufata urukingo, ushobora kumva unaniwe, ukabyimba ukuboko, cyangwa ugahinda umuriro umunsi umwe cyangwa ibiri. Ibyo birasanzwe—bivuze ko umubiri wawe uba uri kubaka uburinzi.

Inkingo ni nziza mu by’ukuri mu kurinda indwara ikomeye.

Nubwo inkingo zishobora kutakubuza kwandura, zishobora kukurindira ubuzima. Abantu bafite ubuzima bwiza mu myaka iyo ari yo yose bashobora kugaragaza ibimenyetso bikomeye ndetse bikamara igihe kirekire, bikaba byatera ibyago byinshi igihe ufite umubyibuho ukabije, diyabeti cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso. Benshi mu bantu bandikiwe ibitaro mu minsi mike ishize bitewe na COVID-19 ntabwo bigeze bakingirwa. Kandi iyo wigeze kwandura iyo virusi, inkingo zishobora kugufasha zikurinda igihe wongeye kurwara.

Inkingo za COVID-19 zarasuzumanywe ubushishozi byemezwa ko nta ngaruka zatera.

Ibihumbi by’abakorerabushake bo mu bigero by’imyaka bitandukanye, amabara y’uruhu, amoko n’imiryango migari itandukanye bafashije abashakashatsi kumenya neza ko inkingo nta ngaruka zatera umuntu wese. Andi ma miliyoni ku isi ubu yakiriye neza inkingo. Iyo ufashe urukingo, abaganga bita bya hafi ku ngaruka zidakunze kubaho kandi zititezwe zahabo. Nta gihamya cyemeza ko inkingo zishobora kugira ingaruka ku kubyara. Muri rusange, ingaruka za COVID-19 ni mbi cyane kuruta ingaruka z’inkingo.

Ntacyo bitwaye kugira ibibazo ku byerekeye inkingo za COVID-19.

  

Image
Black and white text reading Children's Vaccine Education Project